Gusiramura
From Wikipedia, the free encyclopedia
Gusiramura ni uburyo bumwe bugendanye n’isuku ikorwa ku mubiri w’igitsina gabo by’umwihariko ku bwambure bw’umugabo cyangwa mu yindi mvugo havugwa igitsina cy’umugabo cyangwa igitsina cy’umwana w’umuhungu.
Ubundi ku bantu bari mu miryango cyangwa ibihugu bakora icyo gikorwa baba bumva ari ibintu bisanzwe. Ariko ku bandi bakomoka aho bidakorwa baba babona biteye ubwoba kuko rimwe na rimwe ntibaba bazi akamaro kabyo. Gusiramura rero bivugwaho byinshi. Nifuje ko guhera uyu munsi umenya amakuru nyayo kuri byo, kuko birakureba, niba atari wowe bazabaho ni umugabo wawe, musaza wawe, murumuna wawe, n’abandi.
Ni uburyo babaga agahu ko ku gitsina cy’abagabo (pénis), ako gahu kaba gapfundikiye umutwe w’igitsina (gland), iyo kavanyweho umutwe usigara hanze.
Ahanini abagabo basiramuye bagira uburyohe mu gihe cy’imibonano bungana n’ubwabadasiramuye.
Ariko rimwe na rimwe ahabazwe mu gihe cyo gusiramura hasigara inkovu, hari abagabo usanga bibangamiye cyangwa bakababara mu gihe cy’imibonano bitewe n’uburyo iyo nkovu yakize.
Hari abantu usanga barwanya iki gikorwa mu bihugu byateye imbere kuburyo bakora amashyirahamwe abirwanya. Kubwabo banga ko abana babagwa kandi ntabyo baba basabye. Bakaba bumva ko bajya bareka abana bagakura akaba aribo bihitiramo kwisiramuza igihe bumva babishatse.
Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho amazi atoroshye kubona, gisiramura bifasha mu buryo bw’isuku. Kuko hari umwanda ugenda wibika munsi y’agahu gapfundikiye umutwe w’igitsina. Iyo rero igitsina gisiramuye uwo mwanda ntawubaho. Ku badasiramuye bari ahantu hahora amazi, ni ngombwa koga buri munsi maze ugasunika agahu gapfundikiye igitsina kugirango woze umwanda wibika munsi yako.
Gusiramura ni ugukuraho uruhu ruto ruzengurutse igitsina cy’umugabo uhereye ku mutwe wacyo, ukaba ari umuco wamamaye cyane mu Bayahudi bitewe n’imyemerere yabo, aho basiramuraga umwana w’umuhungu umaze iminsi 8 avutse.
Mbere y`ubugimbi (puberté). Buri gihugu kigira umwihariko wacyo.
Gusiraura birababaza cyane niyo mpamvu abaganga batera ikinya (anesthésie) ugiye gusiramurwa.
Hari igihe gusiramura bikorwa nko kuvura, urugero nk’igihe agahu gapfundikira igitsina gafashe cyane kuburyo kanga gusubira inyuma ngo umutwe usohoke. Icyo gihe bivurwa no gusiramura.
Abayisilamu ndeste n’abayahudi. Naho aba gatolika (catholique), abaporo (protestantisme) na budisite (bouddhisme) ntabwo bakegeka icyo gikorwa.
Umugabo usiramuye asohora nk’umundi mugabo wese udasiramuye. Gusiramura ntacyo bihindura ku gusohora, ntibyongera igihe ntibinakigabanya.