Imitako y'imigongo
From Wikipedia, the free encyclopedia
Umwe mu mitako ikunze gukoreshwa cyane mu minsi mikuru yo mu Rwanda no mu bukwe butandukanye ni imigongo. Ni imitako ishushanyije mu buryo bupimye hifashishijwe amabara atandukanye nk’umweru, umukara, umutuku n’igitaka.[1]
Biragoye kwinjira muri hoteli n’imwe yo mu Rwanda ngo usange ku nkuta zayo hadateguyeho amashusho atandukanye y’imigongo.[1][2]