Kaminuza y'u Rwanda
From Wikipedia, the free encyclopedia
Kaminuza y'U Rwanda (mu magambo ahinnye: UR), mu cyongereza ni University of Rwanda ) ni Kaminuza ya Leta y'U Rwanda ikaba ari nayo kaminuza ya mbere nini mu Rwanda. Yashyizweho mu mwaka wa 2013 binyuze mu guhuza Kamunuza Nkuru y'U Rwanda n'ibigo bya Leta by’amashuri makuru byakoreraga mu Rwanda. Icyicaro gikuru cy'iyi kaminuza kiri i Kigali. Kaminuza igizwe na za koleji esheshatu zifite imicungire yigenga, ariko zikagira ubuyobozi bukuru buhuriweho.