![cover image](https://wikiwandv2-19431.kxcdn.com/_next/image?url=https://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/a/af/Rwandan_farm_cooperative_goats.jpg/640px-Rwandan_farm_cooperative_goats.jpg&w=640&q=50)
Imari iciriritse mu Rwanda
From Wikipedia, the free encyclopedia
Imari iciriritse izwi nka Microfinance urebye ni icyiciro cya serivisi zimari, aho zitangwa k'ubantu cyangwa ubucuruzi buciriritse, aho badafite uburyo bwo kubona amabanki asanzwe cyangwa se serivisi zijyanye nayo hafi yabo. Microfinance ikubiyemo inguzanyo urebye ziciriritse, gutanga inguzanyo nto kubakiriya batishoboye; kuzigama no kugenzura konti ; ubwishingizi ; na sisitemu yo kwishyura, hamwe n'ibindi bikorwa. [1] [2] Serivise z'imari iciriritse zagenewe kugera ku bakiriya batandukanye, urebye ubusanzwe ibyiciro by'abaturage bakennye, bishoboka ko bahejejwe inyuma n'imibereho, cyangwa akarerebatuyemo kari kure ya banki, kandi hari uburyo bashaka kwiteza imbere. [2] [3] RIM Rwanda ni urugero rwikigo cyimari iciriritse.
![Thumb image](http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/a/af/Rwandan_farm_cooperative_goats.jpg/640px-Rwandan_farm_cooperative_goats.jpg)
Imari iciriritse cyangwa Microfinance yabanje kugira ubusobanuro : Ni ugutanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo bakennye ndetse n'ubucuruzi buciriritse urebye butabona inguzanyo . [4] Uburyo bubiri bw'ingenzi bwo gutanga serivisi z’imari kubakiriya nkabo ni: (1) zabanki ashingiye ku mibanire ya ba rwiyemezamirimo ku giti cyabo ndetse n’ubucuruzi buciriritse; na (2) icyitegererezo gishingiye kumatsinda, aho ba rwiyemezamirimo benshi bahurira hamwe kugirango basabe inguzanyo n'izindi serivisi nkitsinda. Nyuma y'igihe ariko, microfinance yagaragaye nkigikorwa kinini gifite intego igira iti: "isi aho abantu bose, cyane abakene n’abasigajwe inyuma n’imibereho n’imiryango, bafite amahirwe menshi y’ibicuruzwa na serivisi by’imari bihendutse, byujuje ubuziranenge. Atari gusa inguzanyo ariko nanone kuzigama, ubwishingizi, serivisi zo kwishyura, no kohereza amafaranga . " [3]