Ubutayu bwa sahara
From Wikipedia, the free encyclopedia
Inyandiko y'umwimerere: Sahara
Sahara
Sahara ( /s ə h ɑːr ə /, /s ə h au ə / ; mucyarabu: aṣ-ṣaḥrāʼ al-kubrá, bivuga 'Ubutayu bunini cyane ') ni ubutayu buherereye ku mugabane wa Afurika . bufite ubuso bwa kilometero kare 9,200,000 ( nukuvuga 3,600,000 sq mi), nibwo butayu bunini kandi bushyushye kurusha ubundi kwisi bukaba n'ubutayu bwa gatatu bunini muri rusange, burutwa gusa n'ubutayu bwa Antaragitika na Arikitike . Izina 'Sahara' rikomoka ku ijambo ry'icyarabu rivuga "ubutayu", ṣaḥra ( صحرا /ˈsˤaħra/ ). [1]
Ubwo butayu bugizwe n' igice kinini cy' Afurika y'Amajyaruguru, usibye akarere karumbuka ko ku nyanja ya Mediterane, imisozi ya Atlas ya Maghreb, n'ikibaya cya Nili mu Misiri na Sudani . Bukora ku nyanja itukura mu burasirazuba no ku nyanja ya Mediterane mu majyaruguru bukagera ku nyanja ya Atalantika mu burengerazuba, aho imiterere igenda ihinduka ahari butayu hagahinduka ibibaya. Mu majyepfo, ihana imbibi na Sahel, umukenke wo mu turere dushyuha dukikije ikibaya cy'uruzi rwa Nijeri n'akarere ka Sudani yo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara . Sahara ishobora kugabanywamo uturere twinshi, harimo Sahara y’iburengerazuba, imisozi ya Ahaggar rwagati, imisozi ya Tibesti, imisozi ya Aïr, ubutayu bwa Ténéré, n’ubutayu bwa Libiya .
Mu imyaka amagana n'ibihumbi byinshi, Sahara yahindukaga ubutayu ubundi ikaba umukenke mu byiciro bingana n'imyaka 20.000 ibyo bikaba byaraterwaga nifatizo ry'isi ihora izenguruka izuba . Aka gacekarimo Sahara biteganijwe ko kazameraho ibyatsi mu myaka igera ku 15.000.