Corneille (singer)

From Wikipedia, the free encyclopedia

Corneille (singer)
Remove ads


Cornelius Nyungura (yavutse ku ya 24 Werurwe 1977)[1] ni umuririmbyi uzwi kw' izina rya Corneille . Yavukiye mu Budage bw'Iburengerazuba ku babyeyi b' abanyawanda, yamaze igihe kinini cy'ubwana bwe mu Rwanda, amaherezo yimukira i Québec, muri Kanada mu 1997[2]. Aririmba mu Gifaransa n'Icyongereza. mu mwuga we akunze gufatira ikitejyererezo kuri Funk y abanyamerica na soul music ; Prince, Marvin Gaye na Stevie Wonder nibo bahanzi ajyenderaho.

Thumb
Rwanda Flag
Thumb
Umuhanzi corneille
Remove ads

Amateka y' ubuzima bwe

Ubuzima bwe mu bwana

Corneille yavukiye i Freiburg im Breisgau, mu Budage, nubwo mu bwana bwe bwose yabumaze mu Rwanda. Yavumbuye urukundo rwe muri muzika mu 1993, nuko yinjira mu itsinda rya R&B, ryatsinze amarushanwa ya Découverte 1993.[3] Ibi kandi byatumye atangira kwandika indirimbo no guhimba amanota y' umuziki . cyakora, ubuzima bwe bwarahindutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Se, Émile Nyungura, yari umuyobozi w’ishyaka rya politiki PSD yafatwaga nk' urwanya leta bityo akaba nawe yari mubari bwicwe; Corneille yiboneye iyicwa ry'ababyeyi be na barumuna be na bashiki be batatu afite imyaka 17.[4] yahungiye mu Budage, aho bamwe mu ncuti z' ababyeyi be bamwakiriye mu rugo rwabo.

Ubuzima bwe bw' umuga

Muri Nyakanga 1997, Corneille yahisemo kuva mu Budage kugira ngo akomeze amasomo mu itumanaho, maze yimukira i Montreal, muri Québec, muri Kanada kugira ngo yige muri kaminuza ya Concordia . Muri icyo gihe, yashinze O.N.E, itsinda rya R&B, ari kumwe na Pierre Gage na Gardy Martin, bahuye nyuma gato yo kugera i Québec.[5] Zoukin, imwe mu ndirimbo z'itsinda yanditswe na Corneille, yabaye iyambere muri airplay za Kanada. Hanyuma, mu ntangiriro za 2001, Corneille yavuye muri iryo tsinda, yashakaga gukomeza umwuga wenyine. Yatangiye gushingira indirimbo ze ku hahise he.[6]

Mu 2002, Corneille yakoze imishinga itandukanye. Yanditse kandi ahimba indirimbo "Ce soir" ya Cocktail R&B 2 compilation (Ghetto R&B, Sony Music ) na "Si seulement on s'aimait" ya Hip Hop Folies (Sony Music). Abisabwe na Dave Stewart, yigaragaje bwa mbere kurubyiniro kuri reservoir in Paris,aho yajyiriye amahirwe yo kuririmbana na Jimmy Cliff . Muri Mutarama 2003, yatumiriwe kuzaba ari uririmba nk ijyikorwa cyo gutegurira urubyiniro Cunnie Williams muri Olympia .[7]

Album ya mbere ya Corneille, verisiyo yo muri Kanada ya Parce qu'on vient de loin, yasohotse ku ya 10 Nzeri 2002. verisiyo y’igifaransa, yarimo ibihembo byinshi kuri disiki ya kabiri, yasohotse ku ya 20 Ukwakira 2003, byihuse yahise imenyekana. Muri Mata 2003,[8] Corneille yaririmbanye na Craig David, asubiramo umurongo mu gifaransa w' indirimbo Rise and Fall . Yakoze urugendo rwe rwa mbere muri Gicurasi 2003, aririmbira full houses i Paris, Marseilles, Lyon na Bordeaux . Muri Werurwe 2005, yitabiriye igitaramo Africa Live, cyateguwe mu rwego rwo kurwanya malariya.[9] Bwari ubwa mbere agaruka ku mugabane w'iwabo kuva jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa. Album ya kabiri ya Corneille Les marchands de rêves, yasohotse mu Gushyingo 2005.

Corneille yakoranye na Croix-Rouge yo muri Kanada mu rwego rwo gutabariza abana bahuye n' ibibazo by' intambara. Yasohoye alubumu ye ya mbere yo mu Cyongereza, yitwa Ivuka rya Koruneliyo (The birth of cornelius), muri Nyakanga 2007. Mu mpera za 2014 yabaye umwe mu ba hatanaga kuri televiziyo yo mu bufaransa TF1 mw irushanwa 'Danse avec les Stars . ku nshuro yaryo ya gatanu.[10]

Eurovision

Corneille yanditse indirimbo " Il était temps " ayandikiye Virginie Pouchain nyuma yo kwemererwa guhagararira Ubufaransa mu marushanwa ya Eurovision song contest 2006 . Indirimbo yarangije iri kumwanya wa 22 muri 24 zizari zajyeze kurwego rwa nyuma.[11]

Ubuzima bwite

Corneille yashakanye n'umunyamideli ukomoka muri Kanada akaba n'umukinnyi wa filime Sofia de Medeiros mu 2006; bafite abana babiri.[12]

Remove ads

Imbonerahamwe y ibikorwa bye bya muzika

Album

Album za studio

More information Umwaka, Album ...

Ibikorwa bidasanzwe

  • 2003: Parce qu'on vient de loin (édition deluxe) (disiki ebyiri)
  • 2006: Parce qu'on vient de loin / Les marchands de rêves (gusohora alubumu ebyiri)

Alubumu na DVDs yaririmbye imbona nkubone

More information Umwaka, Album ...

Indirimbo

More information Umwaka, Indirimbo ...

* izitaragaragaye byemewe kuri Ultratop 50 nziza zo mububirigi , .

Zacuranzwe muri

More information Umwaka, Indirimbo ...

DVD

  • 2005: album y' imbona nkubone
Remove ads

Ibihembo

  • 2005 NRJ Music Awards Video yumwaka kuri Parce qu'on vient de loin
  • 2005 Igihembo cya EBBA .

Ibindi wa soma

Ubundi bumenyi wa kwiyungura

Loading related searches...

Wikiwand - on

Seamless Wikipedia browsing. On steroids.

Remove ads