Sintex
From Wikipedia, the free encyclopedia
Remove ads
Umuhanzi Kabera Arnold[1] uzwi ku izina rya Sintex, akaba na murumuna w’umunyarwenya Nkusi Arthur. Sintex ni umuhanzi ufite imbaraga n’ubuhanga ndetse n’umuziki uryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall. ubu ni CEO w'inzu itunganya umuziki ya Afurica Calabash.
yakoze zimwe mundirimbo nka Twifunze,Hand of God,You,Por Favor…n’izindi.[2]
Amateka
Urungendo rwa muzika
Sintex yatangiye muzika[3] mu mwaka wa 2012. Aririmba injyana ya Afro music. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo nyinshi harimo: Indoro, akabazo, Blessed, Chocolate, African Beauty na Money, hashize imyaka isaga ine ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Why’. Yavuze ko yagiye mu muziki abizi neza[4] ko buri kintu kibamo ingorane.
Umuhanzi Sintex[5] akaba amaze kwitabira ibitaramo binyuranye harimo na Kigali Up 2014. Ibitaramo aheruka kwitabira abifashijwemo na Company imutera inkunga ya U5, harimo igitaramo cyabereye mu kabyiniro ka Le Must yahuriyemo n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda ndetse n’igitaramo yakoreye I Rubavu cyari kigamije gususurutsa ba mukerarugendo bari baturutse mu bihugu bya Kenya n'Ubugande.[6]
Remove ads
References
Wikiwand - on
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Remove ads