Umurenge wa Murundi

From Wikipedia, the free encyclopedia

Umurenge wa Murundi
Remove ads

UMURENGE WA MURUNDI

Thumb
Thumb
umurenge wa Murundi ubarizwa mu Akarere ka Koyonza, abaturage batuye muri uyu murenge batunzwe n'imirimo y'ubworozi bw'inka ndetse n'ubuhinzi.
Thumb
Ikarita yerekana imirenge yose y'akarere ka Kayonza.

Niwo Murenge munini mu gihugu! Umurenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ukaba ufite ubuso bungana na kilometero kare (km2) 555 utuwe n’abaturage 46 036 babarizwa mu ngo 9 450 batuye mu tugari tune no mu midugudu 43.[1]

Ni umurenge munini cyane kuburyo uruta twinshi mu turere tw’u Rwanda, urugero nk’Akarere ka Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Nyabihu. Benshi mu baturage batuye uyu Murenge batunzwe n’ubworozi, n’ubuhinzi ku kigero cya 90%. Ubutaka bwinshi buwugize bukaba bugizwe n’inzuri zigera ku 1500 ari naho benshi bahinga[2]

Umurenge wa Murundi uhana imbibi na Parike y’Akagera ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Gabiro. Bimwe mu byaha bikunda kuhagaragara harimo urugomo bitewe n’abashumba bamara kunywa inzoga bakarwana.[3]

  1. Editing Umurenge wa Murundi - Wikipedia
  2. Editing Umurenge wa Murundi - Wikipedia
  3. Editing Umurenge wa Murundi - Wikipedia
Remove ads
Loading related searches...

Wikiwand - on

Seamless Wikipedia browsing. On steroids.

Remove ads